ASHINGIYE KU MABWIRIZA Y’UMWANDITSI MUKURU NO 001/2020/ORG YO KUWA 12/05/2020 AGENGA IBYEREKEYE GUCUNGA, GUKODESHA, KUGURISHA MU CYAMUNARA, NO KWEGUKANA INGWATE; MU RWEGO RWO GUSHYIRA MU BIKORWA ICYEMEZO CY’UMWANDITSI MUKURU REF. No O20-064073, CYO KUWA 29/09/2020,CYO KUGURISHA INGWATE, USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO KU ITARIKI 28/10/2020 GUHERA KU ISAHA YA SAA TATU (09H00) ZA MUGITONDO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N’INZU NA ANNEXE YAYO, BIBARIZWA MU KARERE KA KICUKIRO, UMURENGE WA KANOMBE, AKAGARI KA RUBIRIZI, BIBARUWE KURI UPI: 1/03/05/04/630, KUGIRANGO HISHYURWE UMWENDA WA BANKI. UBWO BUTAKA BUFITE UBUSO BUNGANA NA 432 M2. UWO MUTUNGO UTIMUKANWA UFITE AGACIRO FATIZO KANGANA NA 36,525,000 FRW. ABIFUZA GUPIGANWA BAGOMBA KUBANZA KWISHYURA AMAFARANGA ANGANA NA 5% Y’INGWATE Y’IPIGANWA AHWANYE NA MILIYONI IMWE IBIHUMBI MAGANA INANI MAKUMYABIRI NA BITANDATU NA MAGANA ABIRI MIRONGO ITANU (1,826,250 FRW) ASHYIRWA KURI KONTI 00040 06965754 29/FRW IRI MURI BANKI YA KIGALI (BK) YANDITSE KU MAZINA ‘’MINIJUST- AUCTION FUNDS’’ KANDI AKAZA YITWAJE INYEMEZA BWISHYU KU MUNSI WA CYAMUNARA. GUSURA INGWATE KUBABYIFUZA NI UGUHERA KU ITALIKI YA 20/10– 27/10/2020 MU MASAHA Y’AKAZI. ABIFUZA GUPIGANWA BOSE BAGOMBA KWIYANDIKISHA KU RUBUGA www.cyamunara.gov.rw ISAHA YO KWIYANDIKISHA KUBAPIGANWA HAVUGWA IBICIRO MU MAGAMBO NI UGUHERA KU ISAHA YA SAA TATU (09H00) ZA MUGITONDO IGIHE IKORANABUHANGA RIZABA RIDAKORA. CYAMUNARA IZABERA AHO UWO MUTUNGO UHEREREYE. ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BAHAMAGARA KURI TELEFONI IKURIKIRA: 0788373779 BIKOZWE NONE, KUWA 16/10/2020 USHINZWE KUGURISHA INGWATE SERUSUGI INNOCENT