Liza Kamikazi is a pop singer. She was born on June 20, 1987. Some of her songs are ‘Usiniache’, ‘Nanone’, ‘Rahira’ which she collaborated with The Ben, ‘Mbamo’ which featured Mani Martin, ‘Nkiri Muto’, ‘Ni abacu’, etc
Liza Kamikazi is a pop singer. She was born on June 20, 1987. Some of her songs are ‘Usiniache’, ‘Nanone’, ‘Rahira’ which she collaborated with The Ben, ‘Mbamo’ which featured Mani Martin, ‘Nkiri Muto’, ‘Ni abacu’, etc
LYRICS TO THE SONG ‘NKIRI MUTO’
Chorus:
Nkiri muto Oh oh oh
Niberagaho mu mudendezo Oh oh oh
Ubuzima bwanjye bwari nk’umunyenga
Nari umunyamahoro nari umuziranenge
Nkirimuto oh oh Nkiri muto x 3
Iteka iyo niyibutse mu bwana bwajye ndamwenyura
Nabitindaho ikiniga mu muhogo kigasimbura ibitwenge
Nkakumbura ubuto bwanjye butazigera bungarukira aaah
Nkiri muto sinigeze mpangayikira icyo ndi burarire eh
Nkiri muto x 3
Iyo nariraga banshyiraga ku bibero
maama akampoza ampa ibere
Maama imana izakumpembere
Aho nkuriye bati amarira y’umugabo atemba ajya mu nda
None ubu ayange yo amenywa n’umusego
Gukura byanguye gitumo
nibuka nkiri muto
Chorus
Nkiri muto hari byinshi ntari nzi
Bimwe narabibonaga simenye ibyo ari byo
ariko ubu hari ibyo ngenda mbona nkicuza
nkibaza nti nakuze nter nakuze ryari nakuriye iki
ese ubundi nkuze mwanya ki ih iyeh eh eh
Kera urupfu sinarutinyaga n’irukundo sinaruhungaga
Kuko ntari nzi ko urupfu rugutwara abo ukunda
rukabaherana ntirubagarure eh eh yooooh
Nkiri muto sinari nziko amatage
Yakwima amahitamo akaguta ishyanga
Kure y’abawe kure y’inshuti n’umuryango
Chorus:
Iminsi iransaba koga amazi ngo amazi ntakiri yayandi
Iyi si iragenda impindagura umuntu utandukanye n’uwo nahoze ndi
Iranyigisha guseka mbabaye, guhangayikira uko nzabaho ejo
Kwita kubyo rubanda bantekerezaho ntarabyigeze