Last week, we began learning the national anthem with the first stanza in Kinyarwanda and English. If you are willing to know the rest of the anthem, enjoy as you learn.
Last week, we began learning the national anthem with the first stanza in Kinyarwanda and English. If you are willing to know the rest of the anthem, enjoy as you learn.
Rwanda Inziza
Rwanda nziza gihugu cyacu
Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
Rekatukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.
Horana Imana murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa:
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima, amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa.
Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsebihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubikomeyeho uko turi twese.
Komeza imihigo rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka, utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.
Ends